Menya intambwe ku ntambwe zo gutera amafi mu cyuzi neza, uburyo bwo guhitamo amafi, kubategurira icyuzi, no kwirinda amakosa asanzwe akorwa n’aborozi bashya.
UBUROBYI: Uburyo bwo Gutera Amafi mu Cyuzi Neza
Ese hari igihe wigeze wibaza impamvu bamwe mu borozi b’amafi babona umusaruro mwinshi, mu gihe abandi bahora bavuga igihombo? Ikibazo kiboneka mu ntangiriro mugikorwa cyo gutera amafi mu cyuzi. Iyo iki gikorwa gikozwe nabi, amafi ahora arwara, agakura buhoro cyangwa akicwa n’ubucucike. Ariko iyo gikozwe neza, amafi akura mu buryo bwihuse kandi umworozi agasanga ishoramari rye rifite umumaro.
Iyi nkuru igufasha
kumenya ibyo ugomba kwitaho kugira ngo gutera amafi mu cyuzi neza biguhe
umusaruro ushimishije, haba mu rwego rwo korora ku giti cyawe cyangwa gukora
ubucuruzi buhoraho.
Gutera amafi mu cyuzi si ugufata amafi ukayaroha yose mu mazi gusa. Ni igikorwa gitekerejweho, kigenzurwa, kandi
gishingiye ku bumenyi. Ni bwo umworozi agomba kumenya ibi bikurikira:
- Ubwoko bw’amafi bukwiye icyuzi cyawe,
- Umubare w’amafi ashobora gutera(umuabre ukwiranye n'ingano y'icyuzi),
- N’ingamba zo kurinda amafi indwara
n’ibyago.
Mu Rwanda, cyane cyane mu misozi ya Musanze, Burera na Rubavu, ubu buryo bw’ubworozi bugaragaza amahirwe menshi yo kongera umusaruro no kwinjiza amafaranga. Soma byinshi hano FAO – Fish Farming Guide
Impamvu Gutera Amafi Neza
Ari Ingenzi
1. Kugira Umusaruro
Mwinshi
Gutera amafi mu cyuzi
neza bituma buri fi ibona umwanya uhagije n’ibiryo bihagije. Ibi bihita
bigaragara mu kwihuta mu m’imikurire n’ubunini ku isoko.
2. Kurinda Indwara
Amafi aterwa mu rugero
rukwiye akura afite ubuzima bwiza. Ubucucike bukabije butuma indwara zikwira kwira vuba, ndetse ntizikure neza muburyo bushimishije. Bityo rero iyo bikozwe nabi bihombya umworozi.
3. Kugabanya Igihombo
Umworozi udafashe umwanya
wo gutegura stocking neza akenshi asanga amafi yapfuye cyangwa adakuze.
Gushyira amafi mu cyuzi muburyo bukwiye ni bwo butuma amafi akura neza bityo amafaranga yashowe agarukira umworozi.
4. Gutanga Umusaruro
Uhoraho
Iyo stocking ikozwe neza,
icyuzi gitanga umusaruro igihe kirekire, icyuzi kikaba isoko y’inyungu itajegajega k'umworozi w'amafi.
1. Tegura Icyuzi
- Sukura icyuzi ukuremo ibyondo byinshi
cyane.
- Reba uburyo amazi yinjira n’uko
asohoka.
- Gerageza kugenzura imiterere y’amazi:
ubushyuhe, pH, n’icyuho cya oxygen.
Inama: mbere yo gutera amafi,
shyiramo ifumbire yoroheje (nk’umurama) ifasha kongera intungamubiri mu cyuzi.
Mu Rwanda, tilapia ni
amafi akunze guhitwamo cyane kubera uburyo akura vuba. Catfish na carp nabyo
bifite agaciro k’isoko. Kugura fingerlings zifite ubwiza ni intangiriro
y’ubworozi butanga umusaruro ushimishije.
3. Menya Umubare W’amafi Akwiriye
Umubare w’amafi uterwa mu cyuzi ugenwa n’ingano yacyo n’ubwoko bwatoranyijwe. Zirikana ko gutera menshi cyane bikurura indwara, gutera make bikagabanya umusaruro.
a. Uburyo busanzwe (Traditional pond)
- Mu
cyuzi gisanzwe, nta bikoresho byinshi bikoreshwa bihari ndetse n’ubumenyi :
- Amafi
aterwamo hagati ya 2–3 ku m².
- Urugero:
icyuzi gifite 100 m² → 200–300 amafi.
b. Uburyo bugezweho (Semi-intensive /
Intensive pond)
- Bikoreshwa
ibikoresho nka ifumbire, ibiryo (formulated feeds), n’imashini
zongerera umwuka mu mazi (aerators).
- Umusaruro
uba mwinshi cyane.
- Amafi
aterwamo 5–10 ku m².
- Urugero:
icyuzi cya 100 m² → 500–1,000 amafi.
c. Iyo ari icyuzi kinini (hectare = 10,000
m²)
- Uburyo
busanzwe → 20,000–30,000 amafi / ha.
- Uburyo
bugezweho → 50,000–100,000 amafi / ha.
d. Ibindi bigenzurwa
- Ubujyakuzimu
bw’icyuzi: bwiza buri hagati ya 1–1.5 m.
- Ubwoko
bw’amafi: nka Tilapia, Clarias (inkweto),
cyangwa Carp.
- Ubushobozi
bwo kubona ibiryo n’isoko: iyo ibiryo biri
bike, ugabanya umubare w’amafi.
Inama: Banza wipimire neza ubuso bw’icyuzi cyawe (uburebure × ubugari).
Amafi ntabwo ashyirwa mu mazi uko bishakiye gusa. Ni ngombwa kubanza kuyamenyereza (acclimatization).
- Shyira amafi mu kantu gato k’icyuzi
igihe gito kugira ngo amenyere amazi mashya.(Baza umutechnicien muby'amafi akwerekere).
- Nyuma y’iminota mike, uyarekura
gahoro gahoro mu cyuzi.
5. Kurinda Icyuzi Nyuma
yo Gutera
- Hindura amazi buri gihe, reba ubushyuhe
na pH.
- Fata ingamba zo kwirinda ibisambo
n’abajura.
- Shyiriramo gahunda y’ibiryo bihoraho,
byujuje intungamubiri.
Inama Zifatika ku Mworozi
- Gutera amfi mu gihe cy’itumba akenshi ni
byiza, kuko amazi aba atari ashyushye cyane.
- Isuku y’icyuzi ni ngombwa –
ntibikwiye kureka imyanda n’ibyondo byirunda mucyuzi.
- Kuganira n’aborozi bafite
ubunararibonye cyangwa abajyanama mu bworozi byagufasha kwirinda amakosa.
- Kubika amakuru yose ajyanye
n’ubworozi biguha uburyo bwo kugenzura no gukora igenamigambi ry’igihe
kirekire.
- Rinda kandi ugenzure uburyo bwo kwirinda isuri ko yanyura mucyuzi cyawe.
Gutera amafi mu cyuzi neza ni ishingiro ry’umusaruro mwiza. Iyo icyuzi cyateguwe neza, amafi agatoranywa neza kandi agaterwa mu rugero rukwiye, umworozi agira ibyishimo byo kubona amafi akura neza kandi agera ku isoko afite ireme. Soma nibindi FAO – Fish Farming Guide
Ese wowe wigeze ugerageza gutera amafi mu cyuzi cyawe? Saba inama cyangwa usangize abandi iyi nkuru kugira ngo buri mworozi w’amafi y’u Rwanda abashe kubona umusaruro mwiza kandi uhoraho.
0 Comments
Leave your opinion