Menya intambwe nyazo zo kubaka icyuzi cy’amafi cya kijyambere mu Rwanda, uko wategura ubutaka, amazi n’ibikoresho kugira ngo uburobyi bwawe bugere ku musaruro mwiza.
Intambwe ku Intambwe mu Kubaka Icyuzi cy’Amafi cya Kijyambere
Intangiriro
Uburobyi bw’amafi ni
kimwe mu bikorwa bifasha abantu benshi mu kubona amafi kandi akungahaye k'untunga mubiri za poroteyine,
amafaranga yinjira mu mukugurisha umusaruro, ndetse no kubungabunga ibidukikije. Ariko kugira
ngo ugere kuri izo nyungu, kugira amafaranga, gushyira amafi mu mazi gusa ntibihagije. Bikeneye
gutekerezwa neza, kubaka icyuzi gikwiye, ndetse no gukurikiza inama mukubaka icyuzi kugira ngo ugere k'umusaruro wifuzwa.
Muri iyi nkuru, turagenda
intambwe ku ntambwe mu kubaka icyuzi cy’amafi cya kijyambere, tugaragaza
ibyo ugomba kwitaho, ibyiza n’akamaro, ndetse n’ingero zifatika. Iyi ni inkuru
yateguwe mu buryo yagufasha kumenya neza aho watangirira n’uburyo
wakwirinda amakosa akunze gukorwa mukubaka icyuzi.
1. Gusobanukirwa n’Icyuzi cya Kijyambere
Icyuzi cya kijyambere
ni icyuzi cyubatswe hakurikijwe uburyo bugezweho, gifite imiterere iboneye,
uburyo bwo kuyobora amazi, gufata imyanda, no kurinda amafi indwara. Ibi bituma
icyuzi gitanga umusaruro mwinshi kandi ufite ireme.
Iby’ingenzi bigize icyuzi
cya kijyambere
- Ahantu heza:
ubutaka butarengeje amazi menshi, bufite umwobo usanzwe.
- Amazi meza:
atari ayo mu bisigazwa by’inganda cyangwa ibihingwa.
- Inyubako zunganira:
imiyoboro y’amazi, imiryango yinjiza/isohoza amazi, n’ibikoresho byo
gukuraho imyanda.
2. Inyungu n’Akamaro ko
Kubaka Icyuzi cya Kijyambere
- Umusaruro mwinshi:
icyuzi cyateguwe neza gitanga amafi menshi kandi akura neza.
- Kurinda indwara:
amazi agenda neza n’isuku byongera ubuzima bw’amafi.
- Kuzigama:
guta igihe n’amafaranga byo kugerageza inshuro nyinshi biragabanuka.
- Kongera isoko ry’amafi:
bigira uruhare mu guha abaturage indyo yuzuye.
(Soma ibindi ku nyungu
z’uburobyi: Uko
Uburobyi mu Rwanda Buhagaze muri 2025)
3. Intambwe ku Intambwe
mu Kubaka Icyuzi cya Kijyambere
Dushingiye ku makuru dukesha FAO – Fisheries & Aquaculture na FarmXpert Group, intambwe zikurikira zagufasha kubaka icyuzi wifuza cya kijyambere.
Intambwe ya 1 –
Guhitamo Ahantu
- Hitamo ubutaka bworoshye gucukura,
budatembamo amazi menshi.
- Heza aho amazi aturuka hafi, ariko
atari ayanduye.
- Gerageza kwirinda ahantu hashobora
kuzura amazi igihe cy’imvura.
Intambwe ya 2 –
Gupima no Gushushanya Icyuzi
- Tanga ingano bitewe n’ubushobozi:
icyuzi gito (5–10 ares) ni cyiza ku ntangiriro.
- Shushanya aho amazi azinjira n’aho
azasohokera.
- Shyiramo slope ituma amazi
atembera neza.
Intambwe ya 3 –
Gucukura no Kubaka
- Cukura uhereye ku nkombe ujya hagati.
- Shyiramo outlet pipe ifasha
kugenzura amazi.
- Kurinda inkengero z’icyuzi kugira ngo
zidahira.
Intambwe ya 4 –
Gushyiramo Amazi
- Sukura icyuzi mbere yo gushyiramo
amazi.
- Fata amazi ava mu isoko cyangwa mu
ruzi rufite isuku.
- Irinde amazi afite ibyatsi byinshi
cyane.
Intambwe ya 5 –
Gushyiramo Amafi
Zirikana ibi:
- Hitamo ubwoko bukwiye nk’Tilapia
cyangwa Clarias bitewe n’ikirere.
- Shyira amafi mato (fingerlings) ku
rugero ruboneye.
- Irinde gushyira amafi menshi cyane
(overstocking).
Intambwe ya 6 –
Kubungabunga Icyuzi
- Kora isuku buri gihe.
- Tegura ibiryo bihagije kandi rifite
intungamubiri.
- Genzura ubuzima bw’amafi buri cyumweru.
4. Inama n’Amasomo
Yakurwamo
- Ntukihutire gutangira icyuzi kinini;
tangirira ku gito.
- Iga ku bandi borozi bafite
ubunararibonye.
- Gira amakuru ava mu nzego nka FAO – Fisheries & Aquaculture.
- Irinde amakosa akunze gukorwa: gucukura ahantu habi, kutagenzura amazi, no kudakurikirana ubuzima bw’amafi.
Umwanzuro
Kubaka icyuzi cy’amafi
cya kijyambere bisaba gutekereza no gukurikiza intambwe zose z’ingenzi:
guhitamo ahantu, gucukura neza, gushyiramo amazi meza, gushyiramo amafi akwiye,
no kubungabunga icyuzi. Iyo ibi byose bikozwe neza, umusaruro uba mwinshi kandi
ufite ireme.
Ibi bigufasha kubona
inyungu mu bukungu, gutanga amafi ku isoko, no guteza imbere imibereho myiza
y’abaturage.
Dufatanyije mucyerekezo kimwe mu iterambere ry'ubworozi bw'amafi, tugere kumusaruro twifuza!
0 Comments
Leave your opinion