Menya uburyo bwo guhitamo ahantu heza ho kubaka ibyuzi by’amafi kugira ngo uburobyi bwawe bugere ku musaruro mwiza kandi burambe.
Uburyo bwo Guhitamo Ahantu ho Kubaka Ibyuzi by’Amafi
Intangiriro
Uburobyi ni kimwe mu
byiciro by’ubuhinzi bigezweho bigira uruhare runini mu guhangana n’ikibazo
cy’ibiribwa ndetse no kuzamura imirire ikagera kurwego rushimishije, mu bana,
abagore batwite n’abonsa ndetse n’abantu bakuru, utibagiwe abasaza n’abakecuru. Ariko kugira ngo ubworozi bw’amafi
butange umusaruro wifuzwa, kimwe mubyingenzi ni uguhitamo ahantu ho kubaka
ibyuzi. Guhitamo ahantu hadakwiye bishobora gutuma amafi atamera neza,
umusaruro ukagabanuka, ndetse n’igihombo kikaba cyose.
Iyi nkuru iragusobanurira
uburyo bwo guhitamo ahantu ho kubaka ibyuzi by’amafi, ukamenya
ibimenyetso bigaragaza ahantu heza, akamaro kabyo, ndetse n’ingamba wakoresha
kugira ngo ubyaze umusaruro mwiza aho wubatse.
Kuki Guhitamo Ahantu heza
ho Kubaka Ibyuzi by’Amafi Ari Ingenzi?
Iyo ufite gahunda yo
gutangira gukora ubworozi bw’amafi, ntabwo bihagije kugira amafaranga cyangwa amafi gusa. Guhitamo aho
uzakorera ubworozi bw’amafi ni inking ikomeye cyane yo kugera k’umusaruro
ushimishije. Zimwe mumpamvu ukwiyekumenya zituma ugomba guhitamo neza ndetse
ugashishoza mbere yo gutangira umushinga wawe wo Korora amafi.
- Ibyuzi byubatswe ahantu heza bitanga
umusaruro mwinshi. Amafi akura neza mu gihe amazi
afite ireme, atemba neza kandi ahagije.
- Byorohereza imicungire.
Iyo ibyuzi biri ahantu hagutse, hagerwaho n’ibikoresho byoroshye, biba
byoroshye gutunganya uburobyi ndetse n’ubworozi bw’amafi, bityo n’umusaruro
ukabasha kugezwa ku isoko byoroshye.
- Birinda igihombo.
Guhitamo ahantu hatari heza bishobora kuvamo indwara, isuri, cyangwa
gukama kw’amazi bitunguranye bigatera igihombo.
1. Ubwoko bw’Ubutaka
- Ubutaka bukwiye kugira ubushobozi bwo
gufata amazi neza (clay soils ni nziza kurusha sandy soils).
- Ubutaka bworoheje kandi budafite
ibyuzi byinshi ni bwo bukwiye.
- Kugira isesengura ry’ubutaka (soil
test)Nibyiza kandi irakwiriye ko habanza gukorwa isesengura rihagije ry’ubutaka,
bifasha kumenya niba ubutaka bufite ubushobozi bwo gufata amazi igihe
kirekire.
- Ahantu hari isoko y’amazi yizewe ni
ho hatorwa: imigezi, imigezi mito, amasoko y’amazi y’ikirere, cyangwa
amazi yo munsi y’ubutaka (underground water).
- Amazi agomba kugira ireme: Ireme ry’amazi
rigomba kuba Atari uko ayo mazi yangiritse cyangwa yanduye n’imyanda
y’inganda.
- Buri gihe hagomba kubaho uburyo bwo
kwinjiza no gusohora amazi mu cyuzi. Ni ingenzi cyane kuzirikana
guhinduranya amazi yo mucyuzi.
3. Imiterere y’Ubuso
(Topography)
- Ahantu hitaruye isuri, hamanuka
gahoro (gentle slope 1–3%) kugira ngo amazi atembera neza.
- Ibi byorohereza no gushyiraho uburyo
bwo gusohora amazi (drainage).
- Kudahitamo ahantu hakunze gutwarwa
n’imyuzure.
- Kure gato y’imigezi ikunda kuzura
mugihe k’imvura.
- Hagomba kuba ari hejuru (hafite
ubutumburuke) buri hejuru y’bwimigezi itemba iri hafi aho.
4. Ibihe n’Ihindagurika
ry’Ikirere
- Ahantu hakonja cyane ntihakurira
amafi nk’uko bigenda mu turere dufite ubushyuhe buringaniye (20–30°C).
- Ahantu hatuma izuba rigera ku cyuzi
bizana ubushyuhe bukenewe mu gukura kw’amafi.
- Ikingenzi hano wazirikana, guhora
upima ubushyuhe buri mu mazi nabyo ni ingenzi, bituma umenya
imihandagurikire y’ikirere.
- Kuzirikana imiterere n’imihindagurikire
y’ikirere bigufasha no kumenya igihe cya nyacyo cyo kugaburira amafi.
- Ni ingenzi cyane guhitamo ahanntu
ubushyuhe buhora buri hagatai ya degree 25-30o C, aha niho heza
cyane, amafi akura neza muri iyo ntera y’ubushyuhe.
5. Uburyo bwo kugera ku
Cyuzi
- Kugira inzira zoroshye zo kugera aho
ubworozi bw’amafi buri bifasha mu
gutwara ibikoresho, ibiryo, imiti, abahasura, amafi n’imfashanyigisho,
ndetse n’abajyanama mu by’ubworozi bw’amafi.
- Mugihe bishoboka, ushobora gukoresha
ubwikorezi buhendutse igihe cyose ushaka kugurisha cyangwa kongera amafi
mu cyuzi.
- Ni ingenzi cyane kwita kuburyo bwo kugera kucyuzi, kuko byoroha kuhageza inyongera musaruro.
6. Isoko ry'umusaruro
Abahanga mubijyanye n’ubukungu
bw’ubworozi bw’amafi, bavugako iyo ubworozi bw’amafi bukorewe hafi y’umujyi
cyangwa y’isoko byoroha kandi bikagufasha kutazamura ibiciro ushingiye k’ubwikorezi
bw’ibiryo ndetse n’umusaruro.
7. Umutekano n’miturire
Abahanga banibutsa ko ari
ingenzi cyane kwita k’umutekano. Ahantu hatari umutekano cyangwa hategereye
cyane imidugudu itekanye hashoora guteza ikibazo cyo kwibwa amafi cyangwa amafi
akabangamirwa n’inyamaswa cyangwa
abantu.
8. Ibikorwaremezo
Ningombwa cyane kwita no gusuzuma niba ibikorwa remezo bihari kandi bikora, bimeze neza, urugero nk'imihanda izagufasha kugeza umusaruro wawe ku isoko, amashanyarazi yagufasha mu bikorwa bitandukanye bituma ubworozi bugenda neza, harimo no kubika umusaruro mugihe utegerejwe kujyanwa ku isoko.
9. Abakeba
Kumenya abandi bakora ubworozi bw’amafi bari mu karere ukoreramo nabyo ni ingenzi mu rwego rwo gukorana no kwisungana mu gukemura ibibazo muhura nabyo mu kazi ka buri munsi.
10. Ibidukikije
Ningombwa cyane nk'umuntu ugiye gukora ubworozi bw'amafi kureba niba ahantu hagiye gukorerwa ubworozi bw’amafi nta bindi bikorwa bihari bizabubangamira. Urugero: ibihingwa bikenera guterwa imiti, inganda cyangwa ibindi bikorwa byanduza amazi. Suzuma niba ubworozi bwawe nta bindi bikorwa buzabangamira cyane cyane amazi azaturuka mu byuzi wororera mo.
11. Inzitizi z’amategeko
Ugiye gukora ubworozi bw'amafi ugomba gusuzuma, niba aho ugiye kororera amafi nta mategeko cyangwa amabwiriza y’ubuyobozi yabangamira ibikorwa byawe. Ibi ningenzi cyane kumenya icyo aho hantu amategeko n'amabwiriza ahateganyiriza kuba hazakoreshwa. Reba niba nta mategeko cyangwa amabwiriza yihariye ugomba kubahiriza ari ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubutaka, ifatwa n’ikoreshwa ry’amazi n’ibindi.
Soma ibindi bisa n'ibi hano Ubworozi bw'amafi mu Rwanda- Pond-Kinya 2020
Ingero z’Aho Ibyuzi Byubakwa neza
- Mu turere twa Afurika y’Iburasirazuba
nka Rwanda, Uganda, na Tanzania, muri ibi bihugu, uibyuzi byinshi
byubakwa mu misozi igana ku migezi mito.
- Mu Bushinwa na Vietnam,
ahantu hatorwa hifashishwa imiterere y’ubutaka kugira ngo ibyuzi bibe
byinshi kandi bigere ku musaruro mwinshi.
Soma inkuru
yacu ku Uburobyi mu Rwanda 2025
1. Musanze – Mu misozi
ikikije Pariki y’Ibirunga
- Impamvu nyamukuru: Hafi y’amasoko
y’amazi akonje kandi meza ava mu misozi ya pariki.
- Ibyiza: Ubutaka bwaho bufite ibumba
bukwiriye gufata amazi neza, ndetse haba hafi y’amasoko y’isoko ry’umujyi
wa Musanze.
- Ingero: Abororeramo amafi nka Tilapia
na Trout kuko ikirere gikonje kibereye amafi akunda amazi akonje.
2. Nyagatare – Mu Ntara
y’Uburasirazuba
- Impamvu nyamukuru: Hari ubutaka
bwagutse butambitse, bworohereza kubaka ibyuzi binini.
- Ibyiza: Ikirere cyaho gitanga
ubushyuhe hagati ya 25–30°C, cyiza cyane ku mafi nka Tilapia.
- Ingero: Aborozi benshi bahurira mu
makoperative yubaka ibyuzi bifasha umusaruro mwinshi kandi ugemurwa mu
mijyi nka Kigali.
3. Rwamagana na Bugesera
– Mu Karere k’Iburasirazuba
- Impamvu nyamukuru: Hegereye ibiyaga
n’amashyamba atanga amazi ahoraho.
- Ibyiza: Kubera ko bikikijwe n’imijyi
minini (Kigali na Rwamagana), byorohereza amasoko yihuse y’amafi.
- Ingero: Ubworozi bwa Tilapia na
Catfish bwahageze ku rwego rw’ubucuruzi, bufasha abaturage kubona
amafaranga no kongera ibiribwa.
- Impamvu nyamukuru: Ikivu gitanga
amazi ahoraho kandi meza.
- Ibyiza: Ubutaka buri hafi y’ikiyaga
bworohereza kubaka ibyuzi byo mu nzuzi ntoya ziva mu kiyaga.
- Ingero: Hari ingero z’aborozi
bakoresha uburyo bugezweho bwo kubangikanya ibyuzi n’uburobyi bwo mu Kivu.
5. Huye na Nyanza – Mu
Ntara y’Amajyepfo
- Impamvu nyamukuru: Aha hantu hari
amazi ava mu misozi no mu migezi mito, ndetse ubutaka bwaho bufite ibumba
bwiza.
- Ibyiza: Bikikijwe n’ibigo by’amashuri
y’ubuhinzi n’ubworozi (nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi i Busogo cyangwa Huye),
bityo bikorohera kubona ubufasha bwa tekiniki.
- Ingero: Aborozi bahakorera bakora
cyane ku mishinga y’amasomo no ku bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi.
Inama z’Abahanga ku
Guhitamo Ahantu ho gukorera ubworozi bw’amafi
- Kora ubushakashatsi mbere yo kubaka.
Shaka inama z’abajyanama b’uburobyi (aquaculture experts).
- Gerageza gukoresha GPS n’ikarita
kugira ngo umenye neza aho amazi ava n’uko atembera.
- Itegure uburyo bwo kurinda icyuzi
cyawe kwangizwa n’isuri cyangwa inyamaswa.
- Reba neza ko hari amazi ahoraho.
Ahantu uhitamo hagomba kuba haboneka amazi meza kandi ahoraho, adafite uburo cyangwa
ibindi biyanduza. niba amazi ava mu migezi cg ku isoko, nibyiza ko
akorerwa isuuma mbere yo kuyakoresha.
- Itakumabwiriza agenga ubutaka mugace ugiye gukoreramo cyangwa wahisemo gukoreramo ubworozi bw'amafi.
- Reba neza ko ntabindi bikorwa bishoor akubangamirwa cyangwa wowe bikakubangamira.
Ibyiza byo Guhitamo
Ahantu Heza
- Kongera umusaruro: amafi akura vuba kandi menshi.
- Kurinda indwara: amazi yizewe atuma amafi atarwara cyane.
- Kugabanya igihombo: ibyuzi ntibyangirika byoroshye.
- Kongera inyungu: ubucuruzi bw’uburobyi bugera ku isoko bufite agaciro. Soma ibindi hano Inyungu ziva mu burobyi na Food and Agriculture Organization (FAO) – Aquaculture Site Selection
Umwanzuro
Guhitamo ahantu ho kubaka
ibyuzi by’amafi ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugera k'umusaruro wifuzwa mu bucuruzi
bw’uburobyi. Iyo uhisemo ahantu heza, amafi akura neza, umusaruro ukaba mwinshi
kandi urambye. Ibi ni byo bituma uburobyi bwiyongera, bukarinda ibibazo
by’ibiribwa ndetse bugatanga inyungu ku mucuruzi.
Waba uteganya gutangira uburobyi cyangwa se ufite icyuzi ushaka kunoza? Sangiza iyi nkuru ku bandi bakunda uburobyi, kandi ukomeze gusoma izindi nyandiko zacu zigufasha kugira umusaruro mwiza mu buhinzi n’ubworozi.
.png)
.png)
.png)
0 Comments
Leave your opinion