Menya uko ubuhinzi bw’avoka mu Rwanda bufungura amahirwe y’ubukungu, ibyoherezwa hanze, n’iterambere ry’umuhinzi n’igihugu muri rusange.
Avoka, igihingwa cy’igihe kizaza
Ubuhinzi bw’avoka
(avocado) mu Rwanda burakataje mu myaka yashize, bukaba bumaze kuba kimwe mu
bihingwa by’inyungu bikurura abashoramari, abahinzi bato n’abacuruzi. Avoka,
izwi nk’urubuto ruboneka mu Rwanda z’ifite isuku n’ubuziranenge”, ubu ni
igihingwa cyoherezwa hanze cyane cyane mu Burayi (EU) no muri Emirate
z’Abarabu, ku isoko ryiyongera buri mwaka.
Mu gihe isi iri mu
rugendo rwo gushaka ibiribwa bifite amavuta meza, intungamubiri,
n’imisemburo kamere, avoka yabaye kimwe mu biribwa by’inyungu ku buzima
bw’abantu bose. U Rwanda, rufite ubutaka bwiza n’ikirere gikwiye, rufite
amahirwe yo kuba umwe mu bayobozi b’isoko rya avoka muri Afurika
y’Iburasirazuba.
Ubuhinzi bw’avoka mu
Rwanda bumaze gufata indi ntera kubera gahunda za Leta zishyigikira ibyoherezwa
hanze (export crops). Avoka ikunze guhingwa cyane mu turere twa:
- Musanze, Nyabihu, Rubavu, Huye,
Nyamagabe, na Rutsiro, aho ikirere cy’ahasanzwe
gikonje gituma imbuto zifata neza kandi zikagira ubuziranenge bukenewe ku
masoko mpuzamahanga.
Amoko y’Avoka akunze
guhingwa
- Hass Avocado:
iri ku isoko mpuzamahanga cyane (yoherezwa mu Burayi na Aziya).
- Fuerte Avocado:
iribwa cyane mu gihugu imbere kubera uburyohe bwayo.
- Pinkerton n’Anderson:
ahanini zikoreshwa mu rwego rwo gupima ubushobozi bwo kwagura isoko.
Kugira ngo ugere k’umusaruro
wifuza, avoka ikenera:
- Ubutaka bufite ibyimbure byinshi
(organic matter) kandi budahagaze amazi.
- Ikirere gifite ubushyuhe hagati ya 15°C
– 25°C.
- Ifumbire y’imborera cyangwa
iy’ifumbire mvaruganda yunganira umusaruro.
- Guhinga ku miringoti kugira ngo amazi
ataza guhagarara(kureka).
- Guhumbika neza imbuto zasaruwe kugira
ngo zitarangirika.
Soma ibijyanye n’uburyo bwo gutegura
ubutaka ku bihingwa by’imbuto kuri farmxpertgroup.com.
Amahirwe ari mu buhinzi
bw’avoka mu Rwanda
Ubuhinzi bw’avoka ni
kimwe mu bihingwa Leta y’u Rwanda ishyigikira binyuze muri gahunda ya “Made
in Rwanda & Export Promotion”.
Isoko ry’imbere mu gihugu
Uko iminsi igenda ishira, abanyarwanda barimo gusobanukirwa akamaro ka avoka ku buzima — cyane mu byokurya, gukora amavuta, no kongera uburanga (cosmetics). Ibi bituma isoko ry’imbere mu gihugu rikura umunsi k’umunsi. Soma ibindi kuri trade Map (2024). Global Avocado Market Trends.
Isoko mpuzamahanga
U Rwanda rwohereza avoka
cyane cyane muri:
- Ubwongereza,
Ubuholandi, Ubufaransa, na UAE.
Kuva
mu 2020 kugeza 2024, umusaruro woherezwa hanze wazamutse ku kigero kirenga 30%
buri mwaka (FAO, 2024).
- Abafatanyabikorwa
(i)NAEB
(National Agricultural Export Development Board)
ishyigikira abahinzi mu gutanga ingemwe, amahugurwa, n’uburyo bwo kubona
amasoko.
(ii)
FAO na RAB bafasha mu bushakashatsi ku mbuto zifite umusaruro
mwinshi.
(iii)Private
exporters nka Garden Fresh na Hollanda Fairfoods barimo
gukorana n’amakoperative y’abahinzi mu turere twavuzwe hejuru.
Sura FAO Rwanda – Horticulture Development)
1. Kongera
umusaruro n’amadovize: avoka ni kimwe mu bihingwa bifasha
igihugu kubona amadovize avuye mu byo koherezwa hanze.
2. Kubungabunga
ibidukikije: avoka ifasha kurwanya isuri, cyane ku
misozi ihingwa.
3. Kongera
ubukungu bw’umuryango: umuhinzi umwe ashobora kubona
inyungu iri hagati ya 3–5 miliyoni Frw/ha ku mwaka.
4. Ibidukikije:
igihingwa gifasha mu kurwanya ubushyuhe n’ihindagurika ry’ikirere (climate
resilience crop).
Isoko mpuzamahanga
ry’avoka n’amahirwe ku Rwanda
Isoko rya avoka ku isi
ryitezwe kwiyongera kugera kuri US$ 23.5 billion mu 2030 (World Bank,
2024).
Amakuru dukesha NAEB (2023)/Avocado Export Data Reportt.Yerekana ibihugu nka Mexico, Kenya, Peru, na Chile biri imbere, ariko u Rwanda rurimo kugera ku rwego rwo guhangana n’ibyo bihugu kubera ubuziranenge bw’imbuto zarwo.
Ibisabwa n’isoko mpuzamahanga
- Ubuziranenge (Quality certification:
Global GAP),
- Gukoresha uburyo bujyanye n’amategeko
y’ibidukikije,
- Gupakira mu buryo bugezweho (export
packaging standards),
- Kwishyira hamwe nk’abahinzi binyuze
mu makoperative.
Soma ibijyanye n’isoko mpuzamahanga
ry’ibiribwa kuri farmxpertgroup.com
Soma ibijyanye n’isoko Trade Map – Avocado Export Data
Imbogamizi mu buhinzi
bw’avoka n’inyungu z’iterambere rirambye
MINAGRI (2023). National Horticulture Strategy 2023–2028 igaragaza ko Nubwo amahirwe ahari ari
menshi, haracyari imbogamizi zigaragara:
ü Kubura
imbuto zizewe kandi zihamye (seedling quality),
ü Kutagira
uburyo buhoraho bwo kuhira,
ü Ibura
ry’isoko rihamye ku bahinzi bato,
ü Kutamenya
ubuziranenge busesuye bwo gupakira,
Inzira zishoboka zo
kubyutsa uru rwego:
- Kwigisha abahinzi uburyo bwo
gutunganya avoka ku rwego rwo hejuru,
- Kubaka ububiko bwa kijyambere
n’uburyo bwo gutwara imbuto ku isoko,
- Gushyiraho gahunda ya “Avocado
Cooperative Union” ihuza abahinzi n’abaguzi,
Uko watangira umushinga w’ubuhinzi bw’avoka mu Rwanda
Mugitabo cyashyizwe hanze na RAB (2024). kivuga Fruit Crop Production Guidelines.
1. Hitamo
ahantu heza (hatarimo amazi menshi, ubutaka bufite
umwuka, ikirere kiringaniye)
2. Tegura
umurima ukoresheje ifumbire y’imborera
3. Tera
ingemwe mu bihe by’imvura cyangwa ugenzure uburyo bwo kuhira
4. Fumbira
no gusukura buri gihe (ukoresheje ibikomoka ku
matungo cyangwa ifumbire mvaruganda)
5. Genzura
indwara n’ibyonnyi hakoreshejwe uburyo butangiza ibidukikije
6. Saruza
neza
— avoka zisarurwa zitarabira cyane kugira ngo zitangirika mu rugendo
Reba uburyo bwo gutegura umushinga
w’ubuhinzi ku farmxpertgroup.com
Umusozo n’Ubwiyemezi bw’Abanyarwanda
Ubuhinzi bw’avoka si
igihingwa cy’inyungu gusa, ni uburyo bwo guhindura ubuzima n’ubukungu
bw’umuhinzi. Iyo habayeho gufatanya n’amakoperative, gushyira imbere
ubuziranenge, no kwinjira ku masoko mpuzamahanga, avoka ishobora kuba izina
ry’u Rwanda mu buhinzi bw’isi.
Sangiza iyi nkuru,
reba izindi nkuru z’ubuhinzi, ubworozi, n’iterambere ry’icyaro kuri farmxpertgroup.com. Tanga
igitekerezo cyawe hasi cyangwa utwandikire kugira ngo tugufashe gutangira
umushinga wawe w’ubuhinzi bw’avoka.
0 Comments
Leave your opinion